Ikiyaga cya Kivu :

Ikiyaga cya Kivu ni ikiyaga kiruta andi mazi yose y'u Rwanda.

Ibiyaga bya Burera na Ruhondo byegereye ikigo cyita ku ngagi cyo mu Ruhengeri.

Ibyo biyaga bidakunze kwitabwaho, bifite amazi menshi y'urubogobogo, bikikijwe n'imisozi hamwe n'amasumo maremare.

Hafi yabyo hakaba ibirunga bigaragaza uburanga bw'agahebuzo.

Ikiyaga cya Kivu (Rubavu)

Mu nkengero zayo hari imijyi itatu ariyo: Rubavu, Karongi na Rusizi.

Iyo mijyi ihuzwa n'umuhanda utoroshye w'ibitaka uzengurutse icyo kiyaga wahuranya mu mirima y'imyaka no mu mashyamba atoshye mu kugaragaza isuku hejuru y'amazi y'urubogobogo.

Kuhatemberera ni rwo rugendo rwa gakondo rubaho muri Afurika yose.

Hari n'ingendo z'amato zihuza iyo migi itatu.

Rubavu ari nawo mujyi urusha amajyambere iyo migi yindi y'ubukerarugengo, wibereye hafi ku buryo kujyayo uturutse muri Pariki y'ibirunga bitwara igihe gito kiri munsi y'isaha ku modoka.

Ikiyaga cya Kivu (Karongi)

Uwo mujyi wibereye ku nkengero z'umucanga, ukikijwe n'imikindo ihuhera hamwe n'amahoteli yubatswe kera mu gihe cy'ubukoroni zerakana ishusho y'ikirere cyiri hafi y'imirongo ngengamirasire koko.

Ku Kibuye, mu majyepfo yacyo, imirimo y'aba Mukerarugendo ishingiye cyane cyane ku macumbi agezweho yubatse ku nkengero ku misozi itwikiriwe n'amahwa nk'uko bimeze ku misozi ya Alpe.

Ikiyaga cya Kivu (Rusizi)

Umujyi wa Rusizi wo utandukanye n'iyo ya mbere.

Uri hafi y'ishyamba rya Nyungwe aho ubukerarugendo butandukanye buteye imbere bitewe n'imiterere yaho ifite utudendezi twiganje mu bibaya.